Search This Blog

Tora umuhanzi ukunda

ANDIKA UMUBARE 4 WOHEREZE KULI 4343 UBE UTOYE CHRISTOPHER MULI PGGS IV

Uncle Austin ahamya ko Leta n'abategura Guma Guma ari bo babuza abahanzi gutera imbere


Uncle Austin ahamya ko Leta nabategura Guma Guma ari bo babuza abahanzi gutera imbere



Umuhanzi Uncle Austin arashinja Leta ndetse na Bralirwa bategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star bafatanyije na EAP kuba batuma abahanzi badatera imbere kandi bakabikora bavuga ko barimo guteza imbere muzika nyarwanda, ibyo akabona bikomeje ntaho abahanzi bazigera bagera.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, yatangaje ko abahanzi barambiwe guhora babona buri mwaka Leta itegura ibitaramo by’ubuntu ikazana abahanzi bakomeye mu Rwanda, kuko ibi bituma abanyarwanda bamenyera iby’ubuntu maze abahanzi b’abanyarwanda bakora ibitaramo ntibyitabirwe bagategereza ko Leta izazana abahanzi bakomeye bakinjirira ubuntu.
www.hollyhoodstarz.blogspot.com

austin
Austin ati: “Leta irimo kutwicira business, buri mwaka bategura ibitaramo by’ubuntu bakazana abahanzi bakomeye, none ni gute umuhanzi w’umunyarwanda azategura igitaramo abantu bakemera kumwishyura kandi biteze kureba abahanzi bakomeye ku buntu? Reba nk’umwaka ushize bazanye P-Square bakora igitaramo cy’ubuntu, dore nanone Davido araje, none se ubu hari umuhanzi w’umunyarwanda uzongera gukoresha igitaramo yakwishyuza bakayamuha? Kandi Leta ijye yibuka ko dutanga n’imisoro, rwose biriya ni ukutwicira business”.
austin
Uretse Leta kandi, Uncle Austin yanikomye abategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kuko nabo ngo n’ubwo bavuga ko bateza imbere abahanzi ahubwo babasubiza inyuma. Austin ati: “Biriya sibyo, bazafate abahanzi bacye babagire abambasaderi babo bajye babakoresha ariko guhora bategura ibitaramo bizenguruka u Rwanda rwose kandi kwinjira ari ubuntu, bituma nta muhanzi wakora igitaramo mu cyaro ngo cyitabirwe. Uragitegura bakagutera utwatsi bati nzategereza abahanzi icumi bazaze bose mbarebere rimwe kandi ku buntu”.
austin

Uncle Austin avuga ko n’abandi bahanzi bari bakwiye kureba kure bakareba uburyo barwanya abababuza gutera imbere bababeshya ngo barabateza imbere, gusa akanavuga ko n’abandi babibona ariko bagatinya kubivuga. Aha yagize ati: “Erega n’abandi hari ababibona wenda bagatinya kubivuga ariko rwose tutabivuze ntawundi wabituvugira, dukwiye kurwanya abatuma tudatera imbere”.

1 comment:

Unknown said...
This comment has been removed by the author.