Search This Blog

Tora umuhanzi ukunda

ANDIKA UMUBARE 4 WOHEREZE KULI 4343 UBE UTOYE CHRISTOPHER MULI PGGS IV

Umwana wa Jay Polly n'umugore we bahinduye ubuzima bwe, ku myaka ibiri umwana azi indirimbo zose za se



Umunyamuziki mu njyana ya Hip Hop Tuyishimire Joshua uzwi cyane nka Jay Polly, avuga ko ubu ubuzima kuri we bwahindutse kuko ari umugabo akaba n’umubyeyi ufite inshingano mu rugo, umugore we kandi aramushyigikiye ndetse n’umwana we ku myaka ibiri gusa azi indirimbo zose za papa we Jay Polly.
Umugore wa Jay Polly Nirere Afsa n'umwana we Crystal
Gera ho hano udusure maze wishime kanda start now


http://hollyhoodstarz.blogspot.com

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu mujyi wa Muhanga, imyenda Jay Polly yambaye ni impano yari yahawe n’umugore we Nirere Afsa bakunda kwita Fifi, uyu bakaba baranabyaranye umwana w’umukobwa witwa Crystal. Iyi mpano Jay Polly yahawe n’umugore we, ni kimwe mu bimyenyetso ko uyu mugore aba amushyigikiye kandi amuba hafi mu bikorwa bye bitandukanye bya muzika, ndetse ngo ajya anamutora cyane akanamutoresha.
Iyi myenda yose Jay Polly yari yambaye yayihawe n'umugore we nk'impano
Iyi myenda yose Jay Polly yari yambaye yayihawe n'umugore we nk'impano
Nk’uko Jay Polly yabitangarije inyarwanda.com, ubu ntakiri nk’uko yari mbere atarabyara kandi ibintu kuri we byarahindutse. Jay Polly ati: “Ubu ibintu byarahindutse nabaye umuntu w’umugabo, ubu mba nkora ibintu ntuje kuko mba mfite inshingano zo kwita ku mwana wanjye, we na mama we bose baranshyigikira. Umugore aba agenda antora, antoresha anasaba inshuti ze gutora, naho umwana wanjye n’ubwo akiri muto aranshimisha kuko aba aririmba indirimbo zanjye, nta ndirimbo yanjye n’imwe atazi kuririmba”.
Afsa aba agenda asaba inshuti ze ngo nizitore umusaza Jay Polly
Afsa aba agenda asaba inshuti ze ngo nizitore umusaza Jay Polly
Uyu mwana wa Jay Polly uretse kuba azi kuririmba indirimbo ze ndetse akagerekaho n’iz’abandi bahanzi batandukanye, uyu muraperi yemeza ko umukobwa we azi n’ibindi bintu bitandukanye kandi abikunda harimo nko gukina umupira w’amaguru, ibyo rero bikaba bivuga ko atahita avuga ngo na we azaba umuhanzi kuko we nk’umubyeyi icyo azabona umwana akunda cyane ari cyo azamushyigikiramo.
                                                           
                                                                                     SHILUU



No comments: