Search This Blog

Tora umuhanzi ukunda

ANDIKA UMUBARE 4 WOHEREZE KULI 4343 UBE UTOYE CHRISTOPHER MULI PGGS IV

Ibyishimo n'amatsiko menshi kuri Tom Close na Tricia bitegura kwibaruka imfura yabo



Umuryango wa Tom Close na Tricia ufite amatsiko menshi yo kuzabona imfura yabo mu minsi micye iri imbere, gusa n’ubwo hasigaye igihe kitari kirekire ngo babyare, ngo baba bumva iminsi itagenda kuburyo atari bo bazarota babonye uyu mwana wabo.
Nk’uko bigaragara mafoto, Tricia atwite inda nkuru ndetse nk’uko nabo babyemeza bazibaruka umwana w’umukobwa mu minsi ya vuba, bikaba biteganyijwe ko igihe cyo kubyara ari mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka, ni ukuvuga mu mezi abiri gusa ari imbere.
Hollyhoodstarz.blogspot.com


Nk'uko bigaragara kuri iyi foto, Tricia atwite inda nkuru
Nk'uko bigaragara kuri iyi foto, Tricia atwite inda nkuru
Mu kiganiro na Tom Close, yatangarije inyarwanda.com ko bafite ibyishimo n’amatsiko menshi yo kuzabona uyu mukobwa uzaba ari imfura yabo, bakaba nk’uko yabyivugiye baba bumva iminsi itagenda n’ubwo habura iminsi itari myinshi ngo bibaruke uyu mwana wabo w’umukobwa.
tricia
TRICIA
Tricia atwite inda nkuru, azibaruka umwana w'umukobwa mu mezi abiri ari imbere
Tricia atwite inda nkuru, azibaruka umwana w'umukobwa mu mezi abiri ari imbere
Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia tariki ya 30 Ugushyingo 2013, bivuga ko ubu bamaze igihe kingana  n’amezi 7 babana nk’umugabo n’umugore, Tom Close akaba atarahwemye kwerekana ko yishimiye cyane kuba yarashakanye na Tricia ndetse akanashimangira ko aho abereye umugabo byahinduye byinshi ku buzima n’imibereho ye.

Tom Close na Tricia bamaze amezi 7 babana

No comments: