Search This Blog

Tora umuhanzi ukunda

ANDIKA UMUBARE 4 WOHEREZE KULI 4343 UBE UTOYE CHRISTOPHER MULI PGGS IV

Jay Polly, igisaza cyo mu kavumo niwe ukwiye igikombe naho Nizzo n'ubwo atazi kuririmba njye nemera Urban boys-Neg G

Jay Polly igisaza cyo mu kavumo niwe ukwiye igikombe naho Nizzo nubwo atazi kuririmba njye nemera Urban boysNeg G



Mu gihe hasigaye ibyumweru bike kugirango, hamenyekane umuhanzi uzahiga abandi akabasha kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane, Umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye cyane nka Neg-G The General arahamya ko icyo gihembo nta wundi gikwiye utari Jay Polly.
abshdg
Get a website easily and fast.
Trusted Web Hosting, Domain Registration
and Web Design

Neg G yemeza ko Jay Polly ariwe ukwiye Guma Guma
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Neg G The General, uzwiho kuvuga ibintu uko abyumva, yadutangarije ko mu bahanzi 10 barimo bahatanira Guma Guma asanga, umuraperi Jay Polly uturuka mu itsinda rya Tuff Gang ariwe ukwiye iki gihembo kubera impamvu ebyiri yashingiyeho yirengagije ibibazo bagiye bagirana mu minsi ishize.
Neg
Neg G ati  Mu by’ukuri cya gisaza cyo mu kavumo nicyo kigomba gutwara Guma Guma ahubwo nagitwara azanyibuke. Azi kata zose kandi nta n’undi rwose uyikwiye abantu bari muri ririrya rushanwa bose ni abana ahubwo nabo bamutore.”
Tuganira na Neg-G The General, twagarutse ku magambo uyu muraperi aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook yemeza ko ari umufana ukomeye wa Urban boys gusa akavuga ko n’ubwo abakunda, bamwe mu bagize iri tsinda batazi kuririmba.
ahsngd
Aya ni amwe mu magambo Neg-G aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa facebook
Tumubajije uwo yashakaga gutunga urutoki mu basore batatu bagize Urban boys, nigituma abakunda kandi avuga ko bamwe mu bayigize batazi kuririmba. Neg G yagize ati “ Ntabwo ari ibanga, namwe murabizi buriya Nizzo arabeshya cyane ntabwo azi kuririmba, gusa Super Swagger nyikundira abandi bayirimo bazi kuririmba.”
anshd
Nizzo(Uri imbere ya bagenzi be kuri iyi foto), Neg G ahamya ko atazi kuririmbaEse nibyo cyangwa uyu muraperi arigiza nkana?

Ibyishimo n'amatsiko menshi kuri Tom Close na Tricia bitegura kwibaruka imfura yabo



Umuryango wa Tom Close na Tricia ufite amatsiko menshi yo kuzabona imfura yabo mu minsi micye iri imbere, gusa n’ubwo hasigaye igihe kitari kirekire ngo babyare, ngo baba bumva iminsi itagenda kuburyo atari bo bazarota babonye uyu mwana wabo.
Nk’uko bigaragara mafoto, Tricia atwite inda nkuru ndetse nk’uko nabo babyemeza bazibaruka umwana w’umukobwa mu minsi ya vuba, bikaba biteganyijwe ko igihe cyo kubyara ari mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka, ni ukuvuga mu mezi abiri gusa ari imbere.
Hollyhoodstarz.blogspot.com


Nk'uko bigaragara kuri iyi foto, Tricia atwite inda nkuru
Nk'uko bigaragara kuri iyi foto, Tricia atwite inda nkuru
Mu kiganiro na Tom Close, yatangarije inyarwanda.com ko bafite ibyishimo n’amatsiko menshi yo kuzabona uyu mukobwa uzaba ari imfura yabo, bakaba nk’uko yabyivugiye baba bumva iminsi itagenda n’ubwo habura iminsi itari myinshi ngo bibaruke uyu mwana wabo w’umukobwa.
tricia
TRICIA
Tricia atwite inda nkuru, azibaruka umwana w'umukobwa mu mezi abiri ari imbere
Tricia atwite inda nkuru, azibaruka umwana w'umukobwa mu mezi abiri ari imbere
Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia tariki ya 30 Ugushyingo 2013, bivuga ko ubu bamaze igihe kingana  n’amezi 7 babana nk’umugabo n’umugore, Tom Close akaba atarahwemye kwerekana ko yishimiye cyane kuba yarashakanye na Tricia ndetse akanashimangira ko aho abereye umugabo byahinduye byinshi ku buzima n’imibereho ye.

Tom Close na Tricia bamaze amezi 7 babana