Christopher yari yambaye costume, akaba yarambaye ikote nta shati cyangwa umupira yambayemo, akaba atangaza ko aka ari agashya k’umwihariko we yashatse gushyira mu myambarire ye. Uyu muhanzi costumye yari yambaye yatangaje ko yamutwaye amafaranga y’u Rwanda 250.000 hanyuma inkweto yambayeho azigura 100.000 naho ibindi yari yambaye birimo isaha n’imikufi byo harimo ibyo yaguze ama euro 80 hakaba n’ibindi yahawe nk’impano.
Gutora Christopher muri aya marushanwa ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone yawe ukandikamo umubare 4 ukohereza kuri 4343.
Jules Sentore yagaragaye i Muhanga yambaye imyenda y’amabara ya gisirikare, ndetse n’ibindi by’umurimbo byiganjemo amabara y’aba rasta, akaba atangaza ko iyi myenda abariyemo n’utundi tuntu tw’umurimbo yageretseho byamutwaye amafaranga y’u Rwanda 300.000.
Gutora Jules Sentore muri aya marushanwa ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone yawe ukandikamo umubare 7 ukohereza kuri 4343.
Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys nabo bari babukereye mu gitaramo cy’i Muhanga. Gusa aba bahanzi ubwo baganiraga n’inyarwanda.com ntibatangaje agaciro k’imyenda bari bambaye, TMC ku ruhande rwe ngo imyenda yari yambaye ni impano yahawe bityo ntiyamenya amafaranga uwayimuhaye yayiguze, naho Platini we yatangaje ko atibuka amafaranga yaguze imyenda yari yambaye.
No comments:
Post a Comment